Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 9 Mutarama 2021 ryerekana ko abitabye Imana ari abagabo batatu b’imyaka 74, 65 na 50 bo muri Kigali.
Minisante yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu habonetse abarwayi 93 basanganywe Coronavirus mu bipimo 4189 mu gihe uwakize ari umwe.
Umujyi wa Kigali ni wo ukomeje kubonekamo umubare munini w’abarwayi mu turere 11 twabonetsemo ubwandu.
Abarwayi bashya barimo abakuwe muri Kigali: 43, Huye: 13, Musanze: 12, Rulindo: 5, Rubavu: 4, Rwamagana: 4, Karongi: 4, Nyagatare: 4, Muhanga: 1, Nyaruguru: 1, Ruhango: 1 na Nyamasheke: 1.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 765 086, hasanzwemo abantu 9461 banduye. Muri bo 6956 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2387 bakiri kwitabwaho.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
09.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 43, Huye: 13, Musanze: 12, Rulindo: 5, Rubavu: 4, Rwamagana: 4, Karongi: 4, Nyagatare: 4, Muhanga: 1, Nyaruguru: 1, Ruhango: 1, Nyamasheke: 1 pic.twitter.com/sKRdXjViKp
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 9, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!