Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2020, abantu 11 aribo basanzwemo Coronavirus mu bipimo 1687 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 4602.
Abarwayi bashya barimo abantu batanu bo mu Mujyi wa Kigali, batatu bo mu Karere ka Nyamagabe mu gihe mu Turere twa Rusizi, Bugesera na Rulindo buri hose habonetse umwe.
Kuri uyu munsi kandi mu Rwanda habonetse abantu benshi basezerewe mu bitaro, kuko 180 bakize, bituma umubare w’abasezerewe ugera ku 2773. Kuri ubu abakiri kwitabwaho 1844 mu gihe 22 bamaze guhitanwa na Coronavirus.
Minisante itangaza ko ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.48%, mu gihe iry’abandura ari 0.65%.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo bwa mbere habonetse umubare munini w’abantu bakize mu munsi umwe.
Umubare munini u Rwanda rwaherukaga kugira w’abakize Coronavirus ni 95, basezerewe mu bitaro ku wa 31 Kanama 2020 nyuma yo gusuzumwa bagasanwa nta bwandu bwa virusi bagifite mu mibiri yabo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
14.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:5, Nyamagabe:3, Rusizi:1, Bugesera:1, Rulindo:1 pic.twitter.com/QYmBxQLoVM
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 14, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!