Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu barwayi bashya 58 bagaragaweho Coronavirus kuri uyu wa Mbere, harimo 55 bo mu Mujyi wa Kigali bapimwe mu midugudu iri mu kato, babiri bo mu Karere ka Rusizi n’umwe wo mu ka Musanze.
Abarwayi bashya 58 bagaragaye mu bipimo 6165 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda uba 1879. Abamaze gukira ni 975 barimo 57 basezerewe mu bitaro uyu munsi mu gihe abakirwaye ari 899. Batanu nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo bwa mbere habonetse umubare munini w’abantu bakize mu munsi umwe.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 16 597 238 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 655 119 yahitanye mu gihe 10 137 818 bamaze kuyikira.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
27.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:55 (bapimwe mu midugudu iri mu kato\testing in villages under lockdown), Rusizi:2, Musanze:1 pic.twitter.com/o7Ndd4Ezin
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 27, 2020
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!