Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2020, abantu 19 aribo basanganywe Coronavirus mu bipimo 5153 byafashwe mu masaha 24 ashize, bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 2171.
Abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu; barimo 10 bo mu Mujyi wa Kigali bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, batandatu bo mu Karere ka Rubavu bakuwe mu baturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato, babiri bo mu Karere ka Rusizi n’umwe wo mu ka Gicumbi.
Kuri uyu munsi kandi u Rwanda rwagize abantu benshi basezerewe mu bitaro, kuko 86 bakize, bituma umubare w’abasezerewe ugera ku 1478. Kuri ubu abakiri kwa muganga ni 686 mu gihe barindwi bamaze guhitanwa na Coronavirus.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo bwa mbere habonetse umubare munini w’abantu bakize mu munsi umwe.
Umubare munini u Rwanda rwaherukaga kugira w’abakize Coronavirus ni 57, abo basezerewe mu bitaro ku wa 27 Nyakanga 2020 nyuma yo gusuzumwa bagasanwa nta bwandu bwa virusi bagifite mu mibiri yabo.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 20 413 504 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 742 272 yahitanye mu gihe 13 301 314 bamaze kuyikira.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
11.08.2020 –Covid-19 Amakuru Mashya|Update
*Kigali:10 (abahuye n’abanduye &bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/contacts of +ve cases &tests in high risk groups), Rubavu:6 (Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato/returned residents isolated on arrival), Rusizi:2, Gicumbi:1 pic.twitter.com/NgzMFKa27i
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 11, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!