Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2020, abantu 43 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4763 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 4063.
Abarwayi bashya barimo 36 bo mu Mujyi wa Kigali bahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali, bane bo mu Karere ka Rubavu, babiri b’i Muhanga n’umwe wo mu Karere ka Gisagara.
Kuri uyu munsi kandi u Rwanda rwagize abantu benshi basezerewe mu bitaro, kuko 95 bakize, bituma umubare w’abasezerewe ugera ku 2013. Kuri ubu abakiri kwa muganga ni 1023 mu gihe 16 bamaze guhitanwa na Coronavirus.
Minisante itangaza ko ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.4%, mu gihe iry’abandura ari 0.9%.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo bwa mbere habonetse umubare munini w’abantu bakize mu munsi umwe.
Umubare munini u Rwanda rwaherukaga kugira w’abakize Coronavirus ni 86, abo basezerewe mu bitaro ku wa 11 Kanama 2020 nyuma yo gusuzumwa bagasanwa nta bwandu bwa virusi bagifite mu mibiri yabo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!