Kuva hagati mu Ukuboza, ibitaro byo mu Burasirazuba bwa Ontario byita ku ndwara z’abana byashyize mu bitaro abana batandatu bari hasi y’amezi 12 banduye Covid-19.
Ibitaro by’i Toronto hamwe n’Ikigo cyigisha ibijyanye n’ubuzima cyitwa Kingston Health Sciences Centre, nabyo byagaragaje ko iki kibazo cy’abana bandura Covid-19 gihari.
Byatangaje ko mbere byari bigoye kubona abana bato bashyirwa mu bitaro barwaye Covid-19.
Mu igenzura ryakozwe, izo mpinja zashyizwe mu bitaro kubera Covid-19, ababyeyi babo babaga batarigeze bikingiza iki cyorezo.
Abana bato baba bafite ibyago byinshi byo kwandura cyane ko umubiri wabo uba udafite ubudahangarwa bushobora kuwurinda kuzahazwa n’ibyorezo byinshi.
Ababyeyi bikingije, abaganga bagaragaza ko bashobora guhererekanya n’abana babo [bakiri mu nda] ubudahangarwa bubarinda indwara zirimo ibicurane n’inkorora.
Ibi bibaho ariko mu gihe umubyeyi ari mu gihembwe cya gatatu atwite, ku buryo mu mezi atandatu ya mbere umwana avutse aba afite ubudahangarwa bungana n’ubwa nyina.
Kwikingiza kandi birinda umubyeyi utwite, nta ngaruka iratangazwa urukingo rushobora kumugiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!