Ku wa 17 Mata Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Guverinoma yongeye ingamba yo kwambara agapfukamunwa kuri munyarwanda mu zindi nyinshi yafashe zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, cyahise gitangaza urutonde rw’inganda n’ibigo 26 bizakora ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’icyo cyorezo.
Ibigo n’inganda 21 byahawe umwihariko wo gukora udupfukamunwa tugenewe abanyarwanda bose dushobora kumeswa inshuro zirenze imwe.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Karangwa Charles yabwiye IGIHE ko ibyo bigo n’inganda bisabwa gukora udupfukamunwa nibura 150 mu isaha.
Ati "Ubu rero mu gihe cy’ibyumweru bibiri bazakora utugera kuri miliyoni esheshatu naho mu kwezi miliyoni zisaga 12”.
IGIHE yasuye zimwe mu nganda n’ibyo bigo, aho bivuga ko byashyizeho gukora amanywa n’ijoro kugira ngo iyo ntego igerweho.
Uruganda rukora imyenda Ufaco & Vlisco NL Ltd, ubu ruri gukora udupfukamunwa ibihumbi 60 ku munsi rukoresheje abakozi 200.
Umuyobozi w’urwo ruganda Hitimana Saidi, yavuze ko ku manywa hari gukora abakozi 100 bagakora ibihumbi 30 na nijoro bikaba uko.
Ati “Ku manywa hari gukora abakozi 100 bagakora udupfukamunwa ibihumbi 30 na nijoro tugakoresha abandi 100 nabo bagakora nk’utwo.”
Kuri we abona ubwo aribwo buryo Made In Rwanda igomba kuba igisubizo mu bibazo bikomeye igihugu cyahura nabyo.
Ati “Udupfukamunwa turi gukora ntabwo ari kakandi umuntu yambara rimwe akajugunya, kuba umuntu azajya agafura akongera akakambara, bizorohereza abanyarwanda. Iki rero ni kimwe mu bisubizo bya Made in Rwanda no mu bindi bibazo tugomba gutekereza igisubizo twatanga ku bibazo igihugu gifite.”
Muri New Kigali Designers & Outfitters Ltd bari gukora ibihumbi 25 ku munsi. Utexrwa nayo iri gukora uturenga ibihumbi 25 ku munsi nubwo umubare w’abakozi bose ikeneye itarababona.
Udupfukamunwa dukozwe duhurizwa mu bubiko bwagenwe buri muri Utexrwa, aho tuzajya tuvanwa tugezwa aho abanyarwanda bashobora kutubona dutwawe mu buryo budahungabanya ubuziranenge bwatwo.
Umuyobozi wa UTEXRWA Ritesh Patel, na we yabwiye IGIHE ko ubu bari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo igisubizo Guverinoma ishaka kiboneke ku gihe cyagenwe. Yavuze ko bagize amahirwe yo kuba bafite mu bubiko ibikoresho byavamo udupfukamunwa tugera kuri miliyoni eshanu.
Ati “Twari twarafunze ibikorwa ubu twongeye gusubukura ngo dukore udupfukamunwa dukenewe byihutirwa n’abanyarwanda muri iki cyumweru turaba dukora Udupfukamunwa ibihumbi 25 ku munsi. Ni amahirwe, dufite ibikoresho mu bubiko bishobora gukorwamo udupfukamunwa tugera kuri miliyoni eshanu.”
Kuba utu dupfukamunwa dukoreshwa inshuro zirenze imwe, yanavuze ko bitanga icyizere ko abantu bose bashobora kutubona vuba igihugu kigatangira kutugeza mu bindi bihugu bituranyi, dore ko ngo hari abatangiye kudusaba.
Ibigo n’inganda byemejwe byatangiye gukora utwo dupfumanwa guhera ku wa Mbere tariki 20 Mata 2020. Ibikorwa bitari ngombwa cyane byaharitswe kugeza ku wa 30 Mata 2020.
Utwo dupfukamunwa dukoze mu myenda ku buryo dushobora kumeswa mu buryo busanzwe umuntu akoresha yita ku isuku y’imyambaro ye. Kazajya kambarwa nibura amasaha atandatu, kameswe inshuro esheshatu.
Kutwambara ni ingamba idakuraho izindi zirimo kuguma mu rugo, gukaraba intoki kenshi, guhana intera ahahurira abantu bagiye gushaka serivisi za ngombwa, kwirinda kwikora mu maso no mu mazuru n’izindi zigamije kurandura Covid-19.
Kugeza kuri uyu wa 22 Mata, mu Rwanda abanduye ni 153 naho abamaze gukira ni 84 kuva icyo cyorezo kihageze ku wa 14 Werurwe 2020.



















TANGA IGITEKEREZO