Ibihugu byagaragayemo abantu benshi banduye iki cyorezo kuri uyu wa Gatandatu ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brésil, u Buhinde na Afurika y’Epfo. Ni mu gihe umubare w’impfu nshya zabonetse na wo wazamutse ukagera ku 7360, benshi kuva ku itariki ya 10 Gicurasi.
Ku Isi harabarurwa abantu miliyoni 14,4 banduye iki cyorezo kuva cyagaragara, mu gihe abapfuye bo ari 604.963.
Ibihugu bitanu byibasiwe cyane ni:
– Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Ifite ubwandu 3.833.271 mu gihe abapfuye ari 142.877
– Brésil ubwandu ni 2.075.246 mu gihe abapfuye ari 78.817
– U Buhinde ubwandu ni 1.077.864 mu gihe abapfuye bo ari 26.828
– U Burusiya bufite ubwandu 765.437 mu gihe abapfuye bo ari 12.247
– Afurika y’Epfo ifite ubwandu 350.879 mu gihe abapfuye ari 4948.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!