Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko muri iki Cyumweru imibare y’abandura n’abapfa izakomeza kuzamuka cyane ndetse ko zimwe muri leta zo muri iki gihugu ziri kwitabaza za stade n’izindi nyubako nini zikazihindura ibitaro bishobora kwifashishwa mu kwita ku barwayi bashya.
Mu gihugu cy’u Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye, kuri uyu wa mbere bwije nta muntu n’umwe uhitanywe na Coronavirus kandi n’ubwandu bushya bwagaragaye ni ubw’abantu baturutse hanze.
Mu gihugu cya Nouvelle-Zéalande ho uwari Minisitiri w’Ubuzima yegujwe ndetse aniyita ubwe ‘Igicucu’ nyuma yo kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus igihugu cye cyashyizeho, akajyana umuryango we kwinezeza ku mucanga.
Mu Buyapani ho uyu munsi haratangizwa ibihe bidasanzwe bishobora kumara amezi atandatu nyuma y’aho kuri uyu wa mbere habontse abandi barwayi bashya 252. Abaganga bo muri iki gihugu bavuga ko nta bikoresho bihagije byo gupima bafite ndetse ko gutangiza ibihe bidasanzwe bishobora kuba bigiye gukorwa igihe cyararenze.
Imibare yo muri iki gitondo saa 08:45 igaragaza ko ku Isi hose abamaze kwandura ari 1 348 184, abitabye Imana kubera Coronavirus bo ni 74 816, mu gihe abamaze gukira bo ari 284 802.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, u Butaliyani, u Budage n’u Bufaransa ni byo bihugu biri kuza imbere mu kugira abanduye benshi kandi byihariye abarenga ½ cy’abanduye ku isi hose.



















TANGA IGITEKEREZO