U Buhinde ni cyo gihugu cyagize ubwandu bwinshi mu masaha 24 ashize kuko biyongereyeho 4149 bigatuma umubare w’abamaze kwandura uba 2.156.169 naho abamaze gupfa ni 43.484.
Ibindi bihugu bifite ubwandu bwinshi ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ubwandu 5.149.723 n’abantu 165.070 bapfuye mu gihe Brésil ifite abantu 3.013.369 banduye na 100.543 bapfuye.
U Burusiya bufite ubwandu 882.347 mu gihe abantu bamaze gupfa bo ari 14.854. Afurika y’Epfo ubu irabarura abantu 553.188 banduye na 10.210 bapfuye.
Mu bihugu 10 bifite ubwandu bwinshi ku Isi, harimo bitanu byo muri Amerika y’Amajyepfo, bibiri byo mu Burayi, kimwe cyo muri Aziya, kimwe cyo muri Amerika ya Ruguru na kimwe cyo muri Afurika.
Ku mugabane wa Afurika usibye Afurika y’Epfo, ibindi bihugu byibasiwe cyane ni Misiri ifite ubwandu 95.314 n’impfu 4.992, Nigeria ifite ubwandu 46.140 n’impfu 942, Ghana ifite ubwandu 40.533 n’impfu 206 na Algerie ifite ubwandu 34.693 n’impfu 1.293.
Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya ni yo ifite ubwandu bwinshi kuko ari 25837 na 418 bamaze gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!