Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 85 wo mu Mujyi wa Kigali. Byatumye umubare w’abamaze gupfa bazize Coronavirus guhera muri Werurwe 2020 uba 316.
Abantu bashya 109 banduye batumye umubare w’abamaze kwandura bose uba 23.535. Mu masaha 24 yashize, abarwayi 29 bakize bituma abamaze gukira bose baba 21.272. Abakirwaye ni 1947 barimo umunani barembye.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko umubare w’abamaze gukingirwa Covid-19 mu Rwanda ari 348.926.
Abanyarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
12.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 85 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 85 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 85 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/J8PFpEZDhC
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 12, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!