Ni ku munsi wa gatatu wo gukingira Abanyarwanda bose kuva ku myaka 18 y’amavuko, ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Kanama 2021, bikaba biteganyijwe ko bizakomereza hirya no hino mu gihugu.
Raporo ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda [Minisante], igaragaza uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda yerekana ko abantu bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo bamaze kugera kuri 1.338.006.
Ni mu gihe kandi abamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19, ni ukuvuga abamaze gukingirwa byuzuye mu Rwanda bamaze kugera kuri 537.136.
Minisante kandi igaragaza ko mu masaha 24 ashize, kuri uyu wa 26 Kanama, abantu umunani barimo abagabo bane n’abagore bane aribo bishwe n’icyorezo cya Covid-19. Kuva Covid-19, yagera mu Rwanda imaze guhitana abantu 1056.
Ni mu gihe abacyanduye bashya ari 570 mu bipimo 13.261 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Kuri ubu igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 kiri kuri 3.8%.
26.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 4 n'abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 4 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 4 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/ilDy1ebKs5
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 26, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!