Muri gahunda ya COVAX igamije kugeza inkingo kuri bose, u Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 za AstraZeneca, ibihumbi 102 za Pfizer-BioNTech, ndetse n’izindi ibihumbi 50 za AstraZeneca zatanzwe na Leta y’u Buhinde, zose hamwe zikaba 392 000.
Mu gutanga izi nkingo, haherewe ku byiciro by’abafite ibyago byo kwandura no kuzahazwa na Covid-19 kurusha abandi, barimo abageze mu za bukuru, abarwaye indwara karande, abamotari, abashoferi babikora nk’umwuga, abatanga serivisi z’ubuvuzi n’abandi.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kugeza kuwa Gatatu tariki ya 17 Werurwe, abantu 321 698 bari bamaze gukingirwa Covid-19. Ibi byaba bigaragaza ko mu nkingo 392 000 haba hasigaye inkingo 70 302 gusa.
Ubwo icyiciro cya mbere cy’inkingo cyageraga mu Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko n’ubwo inkingo zikenewe n’ibihugu byinshi, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose hakaboneka inkingo zizakingira Abanyarwanda bose.
Ati “Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.”
N’ubwo ateruye ngo avuge igihe izindi nkingo zizazira, umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse kubwira CNBC ko izindi nkingo zishobora kugera mu Rwanda bidatinze.
Ati “Turizera ko bitazafata igihe kirekire, bishobora kuba uku kwezi. Hari amatariki dufite dutegererejeho twahawe n’abafatanyabikorwa bacu, turi gukorana cyane na gahunda ya Covax.”
Kugeza kuri uyu wa Gatatu, abari bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 20 480 bagaragaye mu bipimo 1.073.824.Abamaze guhitanwa na Covid-19 ni 283, abamaze kuyikira ni 18906 mu gihe abakirwaye ari 1291 barimo icyenda barembye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!