Minisiteri y’ubuzima ibinyujije kuri Twitter , yatangaje ko u Rwanda rwakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorwa n’ikigo gikora imiti n’inkingo cyo mu Bushinwa [China National Pharmaceutical Group].
Izi zije zikurikira izindi doze ibihumbi 200 u Rwanda rwakiriye muri Kanama zatanzwe n’u Bushinwa.
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira muri Werurwe rwagiye rwakira inkingo zo mu bwoko butandukanye burimo AstraZeneca ikorerwa mu Bwongereza, Pfizer ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’urwa Johnson & Johnson.
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira Covid-19 abasaga miliyoni enye bamaze gufata doze imwe y’urukingo naho abasaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa doze ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!