Urwego rushinzwe umutekano mu by’ubuzima mu Bwongereza, UKHSA, rwatangaje ko ruri gukora iperereza kuri ubwo bwoko bwa Covid-19 bwashyizwe mu cyiciro cy’ubuteye impungenge kurusha ubundi.
Nta bimenyetso birajya hanze bigaragaza niba ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bwaba butera uburwayi bukomeye.
Gusa abahanga basobanura ko inkingo zihari zishobora kuba zigifite ubushobozi bwo guhangana n’ubu bwoko.
Mu Bwongereza, mu bwandu buhaboneka, ubwa Delta nibwo buza ku isonga gusa bivugwa ko ubwo mu bwoko bwa “Delta Plus” cyangwa se AY.4.2 nabwo bwaba bukomeje kwiyongera.
Bivugwa ko 6% by’abandura Covid-19 muri iki gihugu baba barwaye ubu bwoko bushya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!