Ibi byatangajwe nyuma y’icyiciro cya mbere cyo gusuzuma Coronavirus, mu buryo rusange cyakorewe mu mihanda yo muri Kigali n’aho abantu binjirira bajya i Kigali cyarangiye ku wa 10 Nyakanga 2020. Ni gahunda yatangiye mu cyumweru gishize ifite intego yo gusuzuma nibura abantu 5000.
Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibizava mu isesengura rya Covid-19 mu mujyi wa Kigali bizatanga icyerekezo cyo gukomereza isuzuma mu ntara z’igihugu
Yagize ati “Turakomeza gusesengura uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze muri Kigali, ibizava muri iryo sesengura bizatwereka niba twakomereza uwo mwitozo no mu ntara.”
Akomoza ku migendekere y’icyiciro cya mbere, Dr. Nsanzimana yavuze ko abasuzuma batewe imbaraga n’ubushake bw’abanyarwanda mu kwitabira no kuborohereza muri icyo gikorwa.
Ati “Abantu benshi barazaga ku bushake kugira ngo basuzumwe, byari bishimishije cyane. Twari dufite ibibazo by’abantu batatoranyijwe ku bushake, ariko ubona ko batsimbarara bavuga ko bashaka gusuzumwa. Ibi rero bigaragaza ubufatanye bw’abaturarwanda mu kurwanya iki cyorezo.”
Ibisubizo by’agateganyo byatangajwe ku wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2020 byerekanye ko nta murwayi uragaragara mu bipimo byafashwe.
Dr. Nsanzimana yavuze ko ibisubizo bya burundu bizasohoka nyuma y’amasaha 24 isuzuma ry’umubare uteganyijwe rirangiye. Muri rusange isuzuma ryasojwe mu masaha ya saa cyenda tariki 10 Nyakanga 2020 ubwo umubare w’abantu 5000 wuzuraga.
Isuzuma ryakorewe kuri Stade Amahoro, i Nyamirambo mu Biryogo, Kicukiro IPRC n’ahandi hatandukanye abantu banyura binjira muri Kigali harimo Giti cy’inyoni, Rugende na Gahanga.



















TANGA IGITEKEREZO