Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izo mu Bushinwa bugasohoka muri In Review, bwakorewe ku mbeba.
Bakurikije ubundi bushakashatsi bwakorewe ku mbeba ubwo Delta yadukaga, byagaragaye ko Omicron itangije ibihaha by’imbeba ugereranyije n’uko Delta yabyangije.
No mu mazuru y’imbeba zisaga ijana zakoreweho ubushakashatsi, hasanzwemo ingano nke ya virus ugereranyije n’uko Delta yigaragazaga cyane.
Ubu bushakashatsi bwatumye ababukoze banzura ko Omicron ishobora kuba ifite ubukana buke ugereranyije n’ubundi bwoko bwayibanjirije.
Nubwo ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bitarizerwa neza dore ko hari ubundi bugikorwa, buhuza n’ubundi bumaze iminsi bukorwa ku bukana bwa Omicron, nubwo ubu bwoko bushya nanone bwandura cyane ugereranyije n’ubwabanje.
Abashakashatsi bavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bidahagije ngo hemezwe ko Omicron yoroheje kuko bwakorewe ku mbeba gusa, bivuze ko hagikenewe gukorwa ubundi.
Nubwo Omicron igaragazwa nk’idakanganye mu kwangiza ibihaha, hari abandi bashakashatsi bagaragaje ko bishobora kuba biterwa n’uko umubare w’abantu benshi wagiye uhabwa inkingo bikabongerera ubudahangarwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!