Kuva mu matariki yo hagati y’Ukuboza 2021 imibare y’abarwayi ba Covid-19 yatangiye kuzamuka mu gihugu cyane muri Kigali kubera virus ya Omicron akaba ariyo mpamvu RBC yatangiye gupima abantu batandukanye mu kureba imiterere yacyo.
Muri buri murenge biteganyijwe ko hapimwa abantu 100 hagamijwe kureba uko ubwandu buhagaze, bishobora no kugena ingamba nshya zafatwa mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 2 Mutarama 2021 igaragaza ko mu turere 22 muri 30 tugize u Rwanda habonetsemo byibura umurwayi wa Covid-19, aho muri Kigali ariho habonetse benshi bangana na 493, ugakurikirwa na Musanze yabonetsemo 108.
Nubwo ariko habonetse abarwayi benshi bangana na 928 mu gihugu hose, umubare w’abarembye ni batatu gusa, mu gihe abari mu bitaro mu gihugu hose mu minsi irindwi ishize uhereye ku itariki 3 Mutarama ari 77.
Inzobere mu buvuzi zagaragaje ko virus ya Omicron isakara cyane ariko idakomeye cyane nk’izindi zihinduranyije zagaragaye ku buryo abantu bafashe dose eshatu z’urukingo rwa Covid-19 badashobora kurembya na yo.
Mu Rwanda abamaze guhabwa dose eshatu z’urukingo rwa COVID-19 ni ibihumbi 196 mu gihe miliyoni 5.5 bafashe dose ebyiri ndetse abagera kuri miliyoni 7.7 bahawe byibura dose imwe.
Ibikorwa byo gukingira biracyakomeje ndetse u Rwanda rufite intego y’uko kugera muri Kamena 2022 ruzaba rwamaze gukingira 70% by’abaturarwanda, aho ubu rwamaze kurenza 40%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!