Itangazo rya Minaloc ryo kuri iki Cyumweru rivuga ko iyi myanzuro yashingiye ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali.
Rigira riti “Guhera uyu munsi tariki ya 9 Kanama 2020, Amasibo (Ubutwari, Icyerekezo, Gukunda Igihugu) yo mu mudugudu wa Kabutare mu Kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro akuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.”
Rikomeza rivuga ko Umudugudu wa Tetero, uw’Indamutsa n’Intiganda yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yo izakomeza kuguma muri gahunda ya Guma mu rugo, kugeza igihe bizemerezwa n’inzego z’ubuzima ko igomba kuyivamo.
Izi ngamba zitangajwe mu gihe Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda byatangajwe ko umuntu wa gatandatu yahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus. Yari umugabo w’imyaka 51 w’i Kigali.
Ubu mu gihugu harabarurwa abantu 2134 banduye iki cyorezo mu gihe abamaze gukira bo ari 1300 naho abakirwaye ni 828. Hamaze gufatwa ibipimo 293.605.
AMABWIRIZA YO KURI UYU WA 09 KANAMA 2020 YO GUKUMIRA IKWIRAKWIRA RYA KORONAVIRUSI MU MUJYI WA KIGALI. pic.twitter.com/P2WLZureLi
— Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) August 9, 2020
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!