Nubwo byinshi kuri ubu bwandu bushya biratangazwa, buri mu bwandura cyane kurusha ubundi bwoko bwa Covid-19 bwagaragaye mu minsi yatambutse, nk’uko biherutse gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Omicron yabonetse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 nyuma yo gupima abagenzi 23 bari bavuye mu mahanga, batandatu ikabagaragaraho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu hasobanurwa ingamba zo kwirinda Covid-19 zaraye zifashwe n’Inama y’abaminisitiri, Minisitiri Ngamije yavuze ko ‘ibintu bitoroshye’ bityo ko abaturage basabwa kurushaho kwirinda bubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Ngamije yavuze ko abagaragaweho Omicron ari abari bavuye mu mahanga bakiri mu kato mbere yo kugera mu baturage.
Ati “Icyaje kutugaragarira ni uko muri abo bagenzi bagiye baza, hari abagiye bagaragaraho [Omicron] bakiri mu kato. Abenshi muri bo ni nyuma yo gusuzuma byimbitse imiterere ya Covid-19 yabaga yabagaragayeho, byaje kutugaragarira ko batandatu muri 23 twari twasuzumye, bafite ubwoko bwa Omicron.”
“Icyo ni ikimenyetso cyerekana ko iyi ndwara nubwo hashyirwaho ingufu zingana gute, abagenzi mu gihe bakiza bashobora kugira virus mu mubiri wabo. Aza yisuzumishije bigaragara ko nta Covid-19 ndetse akigera ku kibuga akisuzumisha ugasanga ntayo afite ariko bamwe twagiye tubona nko ku munsi wa gatatu, uwa gatanu virus ikabagaragaraho.”
Imibare y’abandura Covid-19 imaze iminsi yiyongera ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mezi atatu ashize. Nko mu minsi ibiri ishize, buri munsi abasaga 50 bagaragaweho Covid-19 .
Minisitiri Ngamije yavuze ko n’abarwayi ba Covid-19 mu bitaro biyongereye muri iyi minsi.
Ati “Ubu twarenze abarwayi batanu ku bantu ibihumbi ijana. Bivuze ko tuba twavuye mu cyiciro cy’ubwandu buke cyane, twagiye mu cyiciro cy’ubwandu butangiye kwiyongera. Ibyo bituma hafatwa ingamba.”
“Mu bitaro byacu i Kanyiya, twagiraga umurwayi umwe babiri, ubu dufiteyo abarwayi 20 nubwo badafite ibimenyetso bikaze, umubare wabo wiyongereye. Ibintu ntabwo bimeze neza nk’uko byari bisanzwe bimeze, hari icyahindutse.”
Nubwo icyorezo kitarasakara hirya no hino mu gihugu, Ngamije yavuze ko “Hari udutsinda duto duto [tw’abantu] tumaze iminsi tubonamo uko kwiyongera kwa Covid-19 ari nacyo cyatumye hafatwa imyanzuro kugira ngo hatongera kubaho Guma mu rugo nk’uko byagenze umwaka ushize.”
Dr Ngamije yavuze ko by’umwihariko abanyarwanda bakwiriye kwitwararika muri izi mpera z’umwaka, birinda gutwarwa bakibagirwa amabwiriza yo kwirinda.
Yasabye abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingiza kuko inkingo zihari.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko byaba bibabaje hari umuturage wirinze mu bihe byashize, akandura kuri ubu kandi bimuturutseho.
Yatunze agatoki abaturage bakigenda biguru ntege mu kwikingiza, by’umwihariko mu ntara y’i Burengerazuba, abasaba "kwikubita agashyi, inzego z’ibanze zaho twumvikanye ibyo bagomba kongeramo imbaraga”.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Béatha yasabye abafite ibikorwa by’ubucuruzi kongera gushyira imbaraga mu kwirinda Covid-19 aho bakorera kuko “Uyu mwanya si uwo kuregeza.”
Ati “Turabasaba kurushaho kwibutsa abakiliya guhana intera, basubizeho ku buryo bugaragara aho gukaraba intoki, bashyiremo ko kwambara agapfukamunwa ari ngombwa.”
Omicron imaze kugaragara mu bihugu bisaga 70 ku Isi ndetse OMS yatangaje ko ibihugu yagezemo bishobora kuba ari byinshi bitaratahura ko ariyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!