Magingo aya, abantu barenga ibihumbo 670 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihe abarenga miliyoni 17 bo banduye.
Kugeza ubu habarurwa inkingo zigera kuri 25 ziri mu igeragezwa ku bantu benshi baturuka impande zose ku Isi, nk’uko byagaragajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu igenzura ryakoze kuwa 24 Nyakanga 2020.
Usibye izi zigeze kure kandi habarurwa izindi nkingo zigera ku 139 zikiri mu cyiciro cya mbere cy’igerageza.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu bijyanye n’Inkingo cyo mu Bufaransa, TCV, Daniel Floret yagize ati “Ni amakuru meza, kubera ko uko hakorwa inkingo nyinshi by’umwihariko izifite umwihariko, ni ko tugenda dusatira kugira ikintu gifatika tugeraho.”
Inkingo enye nizo zigeze mu cyiciro cya nyuma cy’isuzuma. Uruheruka ni urwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cy’Abanyamerika, Moderna, cyatangiye igerageza rya nyuma kuwa mbere w’iki cyumweru, aho rugomba kugeragezwa ku bantu bagera ku bihumbi 30.
Rwari rwabanjirijwe n’ebyiri zageragejwe n’u Bushinwa hagati mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka harimo urwakozwe na Laboratwari yitwa Sinopharm rwageragerejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse n’urw’iyitwa Sinovac rwageragerejwe muri Brésil.
Naho urukingo rwa kane ruri mu igeragezwa rya nyuma ni urwakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza. Uru rwo ruri kugeragerezwa mu Bwongereza, muri Brésil ndetse no muri Afurika y’Epfo.
Urukingo rwakozwe na Oxford ndetse n’iz’Abashinwa zatanze ibisubizo bitanga icyizere kuko byagaragaye ko zishobora gutuma umubiri w’uruhawe agira ubudahangarwa ku buryo atakwandura iki cyorezo.
Ku rundi ruhande, U Burusiya burateganya kuba igihugu cya mbere ku Isi cyemeje urukingo rwa Coronavirus, aho rugomba gutangira gukoreshwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri nubwo kugeza ubu hakiri impungenge ku buziranenge bwarwo.
Abayobozi batandukanye bo mu Burusiya babwiye CNN ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo ku wa 10 Kanama uyu mwaka cyangwa mbere yaho bazaba bemeje urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’ikigo kiri i Moscow, Gamaleya Institute.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!