Ibi byatangajwe nyuma y’aho mu turere tugize Intara y’Amajyepfo imibare y’abarwayi ba Coronavirus bakomeje kwiyongera.
Ibyemezo bya Guverinoma byatangajwe ku wa 29 Werurwe 2021, harimo umwanzuro uvuga ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00) mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko impamvu hoherejwe iri tsinda, ari mu rwego rwo gukumira ngo hadakomeza kugaragara abarwayi benshi.
Ati “Mu mibare dutangaza urebye neza usanga haragiye hagaragaramo abarwayi b’Intara y’Amajyepfo cyane, kenshi ugasanga muri buri karere mu tugize iyo ntara hagiye hagaragara abarwayi. Ariko ni uburyo bwo gukumira ngo hatabamo gutumbagira kw’imibare y’abarwayi ngo usange hari abarwayi benshi.”
Yavuze ko mu mirimo bazakora harimo kuvura, gupima COVID-19 ndetse n’ibindi bikorwa bisanzwe bikorwa mu kurwanya COVID-19 ariko noneho mu buryo bushyizwemo imbaraga kubera ko ari igice kigomba kwitabwaho.
Niyingabira yavuze ko biteganyijwe ko iri tsinda rizamarayo ibyumweru bibiri bishobora kongerwa.
Ati “Byari biteganyijwe ko bari bumareyo igihe cy’ibyumweru bibiri ariko ntabwo ari ihame igihe cyabo cyakongerwa ariko ibyo bagiye gukora babirangije kare bashobora kurangiza ubutumwa bwabo.”
Yavuze ko iri tsinda rizafatanya n’ubuyobozi bw’uturere tugize Intara y’Amajyepfo mu gukomeza guhangana na Coronavirus.
Mu mibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu minsi itandatu iva ku itariki ya 26 Werurwe kugera tariki 31 Werurwe 2021, yerekana ko yagiye izamuka . Mu bantu 5 73 babonetse mu gihugu cyose muri iyo minsi, barimo 277 bo turere two mu Ntara y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!