Igikorwa cyo gukingira kizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nzeri 2021, ku masite yose yakoreshwaga mbere mu mirenge itandukanye, yaba ku bahabwa urukingo rwa mbere ndetse n’abahabwa urwa Kabiri.
Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko haje izindi nkingo ibihumbi 150 zizakoreshwa mu guha urukingo rwa mbere abafite imyaka 18 kuzamura, ndetse ko buri cyumweru hazajya hakirwa inkingo.
Yagize ati “Twagira ngo rero tubakangurire ko guhera ejo mu gitondo saa Mbiri, bagana amasite bari basanzwe bikingirizaho mu Mujyi wa Kigali kugira ngo abacikanywe na bo babone inkingo.”
“Dufite amasite 37 muri Kigali mu mirenge itandukanye, ayo twakoreshaga mu cyumweru cyashize dukingira icyiciro cya mbere n’icya kabiri icyarimwe turacyayakoresha dukingira icyiciro cya kabiri cy’ababona urukingo rwa Kabiri. Ni nayo tuzakomeza gukoresha dukingira abantu basigaye batabonye urukingo rwa mbere ku bafite imyaka 18 kuzamura.”
Yakomeje avuga ko kandi n’amasite manini yo muri Gikondo na Camp Kigali nayo azakomeza gukora nk’ibisanzwe.
Ati “Abo dukingira urukingo rwa mbere ni abafite imyaka 18 kuzamura, nta kindi bisaba uretse kuba uri mu Mujyi wa Kigali.”
Guhera ku wa gatatu tariki ya 01.09.2021 ibikorwa byo gukingira #COVID19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura birasubukurwa mu Mujyi wa Kigali. Buri munsi tuzajya turara tubagejejeho aho site z'ikingira ziherereye. #InkingoNiUbuzima pic.twitter.com/mcQI4NZMM0
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 31, 2021
Muri raporo ya buri munsi itangwa na Minisante igaragaza ko kugeza ku wa 30 Kanama 2021 mu Rwanda abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ari miliyoni 1.5 mu gihe abamaze guhabwa urwa kabiri ari 631.522.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!