Mu kiganiro na Radio Rwanda, Dr Ngamije yatangaje ko abashobora guherwaho mu gihe iyo gahunda yaba ishyizwe mu bikorwa ari abafite ibyago byinshi byo kuzahazwa na Covid-19.
Dr Ngamije yavuze ko isuzuma nirigaragaza ko hari benshi ubuduhangarwa bw’umubiri bwagabanutse, doze ya gatatu izatangwa.
Yagize ati “Uko iminsi itambuka ni ko tugenda dusuzuma ubudahangarwa mu mu mubiri kugira ngo turebe uko bumeze. Nibigaragara ko hari benshi bugenda bugabanuka wenda nyuma y’amezi nk’atandatu; nibiba ngombwa ko hari abo twongera guha urukingo rwa gatatu cyane cyane mu bakuze, abafite indwara z’akarande, nk’uko dusanzwe tubitangaza, ayo makuru azamenyekana tubashakishe kuko tubafite muri ‘system’ ku buryo twabatumaho urwo rukingo rwa gatatu bakarubona.”
Inzobere mu by’ubuzima zisobanura ko uko umuntu akura ari ko ubudahangarwa bugenda bugabanuka, naho abarwaye indwara nka SIDA, kanseri n’izindi zigatuma buhungabana.
Ni ibintu bashingiraho bemeza ko kubaha doze ya gatatu bayihabwa byafasha umubiri guhangana na COVID-19 by’igihe kirekire.
Ibihugu byinshi byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibyo muri Afurika (Maroc na Tunisie) byatangiye gutanga doze ya gatatu ya Pfizer na Moderna ku barengeje imyaka 65 n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’icyorezo.
Magingo aya Abaturarwanda barenga miliyobi 4 ni bo bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19, naho abarenga miliyoni ebyiri bahawe doze ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!