Indwara ya COVID-19 iterwa na Coronavirus abahanga bakomeje guhihibikana bashakakisha umuti n’urukingo byayo, ntibiraboneka. Nyamara buri munsi inzego z’ubuzima zitangaza imibare y’abakize, hakoreshejwe uburyo rukumbi bwo kuvura ibimenyetso byayo kimwe ku kindi, umuntu akazisanga virusi yashize mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no gutera umusonga ari na wo ubyara urupfu. Ni ukuvuga ko buri kimenyetso kivurwa hakoreshejwe imiti yabyo isanzwe, umuntu yananirwa guhumeka agashyirwa ku mashini imufasha.
Dr Ndahindwa Vedaste ukorana na OMS mu Rwanda mu kurwanya Coronavirus, yavuze ko uburyo bwo kuvura ibimenyetso burimo gutanga umusaruro, kereka iyo bigeze ku muntu usanganwe ibindi bibazo by’ubuzima cyangwa ugeze mu za bukuru.
Yagize ati “Icya mbere, umubiri ukoze ku buryo ugira uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho. Akenshi iyo tumaze kugira virusi nk’iyi itujya mu mubiri, umubiri uhita ukora abasirikare bazayirwanya, ariko bigakomera iyo iyo virusi igeze kuri ba bantu bakuru, ntabwo ibaha umwanya uhagije wo gukora ba basirikare kugira ngo birwaneho.”
“Ariko nka bariya bantu baba barahise bakurikiranirwa hafi, iyo bamaze kugera ku minsi nk’itanu, itandatu, icumi, baba barakoze ba basirikare, noneho abo basirikare bakaba aribo barwanya ya virusi ibarimo. Noneho iyo bakomeza bapima, bagenda bareba ngo ese aracyifitemo virus? Biragaragara ku bipimo bagenda bafata, bakabona ngo ubu iracyarimo, yagabanutse, ubu yashizemo.”
Dr Ndahindwa yabwiye Televiziyo Rwanda ko ubwo buryo bwo kuvura ibimenyetso bwifashishwa hagamije guha umwanya umubiri ngo ukore abasirikare bahagije.
Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo iyo ishizemo, si n’umuti aba yahawe wo kuyimaramo, ni ba basirikare be. Tuba twizeye rero ko uwo mubiri we umaze gukora ubudahangarwa bwo gukomeza kurwanya n’iyo virus ikamushiramo burundu.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr Muvunyi Zubel, avuga ko kugira ngo umuntu asezererwe mu bitaro aba yapimwe bihagije, harebwa niba hari Coronavirus ikimurimo.
Yakomeje ati “Kugira ngo umuntu tumusezerere tuba tumaze kumupima nibura inshuro enye. Kumupima bwa mbere, nyuma y’iminsi 14, twasanga atagifite virus tugasubiramo nyuma y’amasaha 72, tukongera nyuma y’amasaha 24, iyo ibyo bipimo bitweretse ko nta virus agifite, turamusezerera, ariko hari ibyo tumusaba."
“Tumuha bwa mbere icyemezo kigaragaza ko nta virus twamusanzemo, icya kabiri tumugira inama z’uko agomba kwitwara aho asubiye mu baturage, n’ubundi agomba kwishyira mu kato, kandi agahora atubwira ngo ameze ate, kugira ngo hatagira ibimenyetso yongera kugaragaza kuko kugeza n’ubungubu indwara iracyari nshya, ni ukugira ngo turebe niba umuntu adashobora kongera kwandura cyangwa ibimenyetso bya Coronavirus bikongera kugaragara.”
Hari abakira bongera gusangwamo Coronavirus
Dr Ndahindwa avuga ko iyi virus ikiri nshya ku buryo hari byinshi bikirimo gusuzumwa, ku buryo hari ibihugu nk’u Butaliyani na Korea, abantu bagiye basezererwa mu bitaro bakize, bagera hanze nyuma y’iminsi bakongera gusangwamo Coronavirus.
Yakomeje ati “Bakibaza ngo ’ni ubwandu bushya cyangwa ni ya virus yari ikimurimo yagaragaye?’ Ariko akenshi usanga ari ubwandu bushya yagize. Niyo mpamvu tuvuga tuti mu rwego rwo gukurikirana, wa muntu [wasezererwe], barakomeza bakamubaza, kugira ngo nagira n’ibimenyetso azahamagare, ku neza y’uwo muntu na babantu agiyemo.”
Dr Ndahindwa avuga ko icyiza ari uko mu Rwanda hari abantu bake banduye Coronavirus ku buryo kubakurikirana ibyo bamaze gukira byoroshye, ikibazo cyabaho ari uko bamaze kuba benshi cyane.
Ati “Twizeye ko bariya bantu baba bakize mu buryo bw’ibipimo, dukomeza kubakurikirana ariko nta mpamvu yo gutinya, yo kubaha akato.”
Mu bipimo byajyaga bikorerwa abantu harebwa ko bakize Coronavirus, u Rwanda rwongereyeho ikindi cyo kureba niba umubiri we warakoze abasirikare bo kwirinda, ku buryo hejuru yo kumenya niba yakize Coronavirus, hazajya harebwa niba afite n’abasirikare bahagije bazamurinda.
U Bufaransa buheruka gutangira igerageza ryo kuvura COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwo guterwa amaraso y’umuntu wakize iki cyorezo, hagamijwe kureba niba byakorohereza umuntu cyazahaje.
Ni uburyo bwo bwo guhindura plasma, igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ari nacyo gitwara abasirikare barwanya indwara. Ni nyuma y’uko inyigo nto yerekanye ko byatanze umusasuro ku ndwara ya Ebola na SARS.
Iri gerageza ryibanda ku kuvana plasma mu muntu wakize COVID-19, zirimo abasirikare babashije kurwana n’iyo virus, harebwa ko bashobora gushyira ubwo budahangarwa mu muntu urwaye COVID-19.
Abashakashatsi bo mu Bufaransa bavuga ko Plasma zo mu muntu wakize ziba zirimo abasirikare umubiri wabo wubatse. Abo basirikare bashobora gufasha umurwayi ugeze mu bihe bikomeye guhangana n’iyo virus. Iri gerageza ryatangiye ku wa 7 Mata, ibisubizo bya mbere bikazajya ahabona nibura nyuma y’ibyumweru bitatu.
Ku rwego mpuzamahanga abamaze kwandura Coronavirus ni miliyoni 2.1, abamaze gupfa ni ibihumbi 146.8 mu gihe abamaze gukira ari ibihumbi 553.



















TANGA IGITEKEREZO