Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’abayanduye Coronavirus ugera ku 176, mu gihe abamaze gukira ari 87.
Amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, agena ko ‘Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda’ butari mu bikorwa bigomba guhaharara.
Ibi byongeye gushimangirwa n’inama y’Abaminisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abashinzwe ibikorwa by’uwo muryango, yemeje ko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rworoherezwa kimwe na serivisi zimwe na zimwe zirimo iz’inganda zikora imiti n’ibiribwa.
Ingingo ya gatanu y’imyanzuro y’iyo nama ivuga ko ibihugu binyamuryango byorohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.
Mu buryo bigomba gukorwa hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus, imodoka igomba kujya igendamo abantu bari hagati ya babiri na batatu.
Ku mupaka bagiye kwinjiriraho bagomba gusuzumwa, abo bigaragaye ko bafite ibimenyetso bahite bashyirwa mu kato nyiri modoka ashaka ubundi buryo ibicuruzwa bigera aho byari bigiye.
Kubera ko hari abashobora kunyura ku mupaka runaka bataragaragaza ibimenyetso kandi baranduye, abatwaye ibicuruzwa hanzuwe ko baguma aho bajyanye ibicuruzwa, bagacumbikirwa muri hoteli yateganyijwe na Guverinoma, bakirinda kugira ahandi bajya kugeza basubiye iwabo.
Nubwo izi ngamba zose zashyizweho, imibare y’abarimo kwandura Coronavirus muri iki gihe yiganjemo abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko iki cyiciro cy’abatwara amakamyo kigiye kwitabwaho kurushaho kuko byagaragaye ko gifite ikibazo kandi akazi gikora ko gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa akaba ari ingenzi katahagarara.
Ati “Ibyo twabonye ejo ni uko aba bashoferi bambukiranya imipaka batwaye amakamyo harimo abagaragayeho uburwayi, icyo turi bukore ni ugukomeza ingamba zo gupima abantu baba barahuye na bo cyangwa se no kuguma kwita kuri icyo cyiciro kuko iyo hari icyiciro tubonye gifite ikibazo tucyitaho kurushaho”.
Dr Nsanzimana avuga ko ku rwego rw’akarere ndetse n’igihugu by’umwihariko harimo kwigwa ingamba zihariye zafasha mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, mu batwara amakamyo n’abo bakorana by’umwihariko.
Ati “Byose birimo kwigwaho ku rwego rw’akarere turimo ndetse n’ingamba z’igihugu cyane cyane abashinzwe ubucuruzi, ubuzima, hari inzego nyinshi ziri kubiganiraho hano mu Rwanda, ariko twebwe ku rwego rw’ubuvuzi icyo tuba dusabwa ni uko tugomba kwita kuri abo bantu bagaragayeho ikibazo. Ubu icyo turi gukora ni uko ibipimo byacu turi kubyihutisha, biratwara amasaha menshi ariko tugomba kubishyira imbere”.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, ni ubwa mbere ku munsi umwe hagaragaye umubare munini w’abacyanduye dore ko abaherukaga benshi bari 17.
Byatumye benshi bibaza niba icyemezo cyo koroshya ingamba zo kuguma mu rugo kizafatwa mu gihe imibare y’abanduye ikomeza kuzamuka.
Dr Nsanzimana avuga ko ‘Hari ibipimo byinshi bigenderwaho kugira ngo icyemezo cyo gukuraho akato cyangwa cyo guhindura amabwiriza gishyirweho, kandi hari izindi nzego zibireba zikanareba ibitari kiriya gipimo gusa’.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 17 Mata, yemeje ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, yongereye igihe cyo gukurikiza amabwiriza yari yarashyizweho kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.
Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abatwara amakamyo bakomeje kwandura Coronavirus, ntabwo ari umwihariko w’u Rwanda, kuko no muri Uganda ari ikibazo gikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO