Raporo ngarukamunsi ya Minisante yerekanye ko kuri uyu wa 24 Ukwakira 2021 nta murwayi wahitanywe na COVID-19 byatumye umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo uguma ku 1.320. Abinjijwe mu bitaro ni babiri mu gihe nta wasezerewe nyuma yo gukira.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi, barimo 24.787 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] abantu 1.787.470 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 3.651.352 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 19.242 bayifashe uyu munsi.
Ibimenyetso bya COVID-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
24.04.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour pic.twitter.com/vqrtRCY5gw
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 24, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!