Tedros yavuze ko ku Isi abagera kuri miliyoni 780 bamaze gukingirwa, ariko bitatuma abantu birara ko ahubwo bagomba gukomeza kubahiriza ingamba zose zirimo guhana intera hagati no kwambara agapfukamunwa.
Ati “Natwe turashaka kubona ibikorwa by’ubukungu byongera gufungurwa, ingendo n’ubucuruzi zikongera gusubukurwa.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko igihangayikishije magingo aya, ari uburyo ibitaro bikomeje kurengerwa n’umubare munini w’ubwandu cyo kimwe n’abantu bari gupfa kandi ari ibintu byakwirindwa.
Ku Isi, abantu bamaze kwandura Covid-19 ni miliyoni 137,4 mu gihe abapfuye ari 2,9. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kugira ubwandu miliyoni 32 n’abantu 576.466 bapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!