Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro yitabiriwe na Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana, umaze umunsi umwe arahiriye inshingano.
Iyaherukaga guterana ku wa 28 Ugushyingo 2021 yafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika ingendo z’indege zerekeza mu bihugu by’Amajyepfo ya Afurika, abinjira mu gihugu bashyirirwaho akato k’amasaha 24, naho abavuye mu bihugu byagaragayemo Omicron bashyirirwaho akato k’iminsi irindwi.
Kuva iyo tariki habonetse abanduye 388, hapfa babiri naho 258 bakira iki cyorezo.
Nyuma y’iyo nama kandi ni nabwo Omicron yarushijeho kugaragara henshi ndetse aba mbere bishwe nayo mu bihugu bitandukanye.
Umurego iri gukwirakwiraho uri mu bihangayikishije Isi, kuko imaze kugaragara mu bihugu birenga 70. Yatangiye kugaragara no mu bihugu by’abaturanyi birimo Tanzania na Uganda.
Inzego z’ubuzima ntiziratangaza ko hari umurwayi wasanganywe Omicron ku butaka bw’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!