Umunyamabamga Mukuru ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze akaba n’ushinzwe ibijyanye n’inkingo mu Bugereki, Marios Themistocleous, yatangaje ko iyo nkunga ishingiye ku mibanire y’ibihugu byombi.
Ati "Iki ni igihamya cy’ubushuti n’umubano ufite ingufu biri hagati y’u Rwanda n’u Bugereki."
Themistocleous yakomeje avuga ko u Bugereki bushaka kongerera ingufu uwo mubano ukarushaho gukomera mu bihe biri imbere.
Izi nkingo zije nyuma y’izindi ibihumbi 200 za AstraZeneca iki gihugu cyaherukaga gushyikiriza u Rwanda ku wa 3 Nzeri 2021, binyuze mu mikoranire mu bya gisirikare.
Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yashimangiye ko izo nkingo zatanzwe kubera umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.
Ati “Ni wa mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu. U Bugereki bwafashe iya mbere mu gufasha ibindi bihugu gukingira abantu benshi.”
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko izo nkingo zakiriwe uyu munsi zihita zikwirakwizwa hirya no hino mu turere kugira ngo ibikorwa byo gukingira naho byihutishwe.
Abarenga miliyoni enye bamaze guhabwa doze ya mbere mu Rwanda hose, naho abarenga miliyoni ebyiri bahawe doze ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!