Ibihugu byinshi ku Isi byatangiye gutegeka abaturage babyo kwikingiza Covid-19 abatabikoze bakimwa serivisi zitandukanye.
Nko mu Bwongereza, abakozi bose mu nzego z’ubuzima, bategetswe kwikingiza, mu Butaliyani naho biri hafi gukorwa ndetse mu Bufaransa hari uduce twatangiye gutegeka abaturage kwikingiza.
Hari n’ibigo byanzuye ko abakozi babyo batikingije, bazamburwa akazi cyangwa se ntibemererwe kugahatanira.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Kagame yashimangiye ko ikibazo u Rwanda rufite ari inkingo ku buryo rwifuza ko ziboneka ku bwinshi.
Ati “Ntabwo twahatira abantu gufata urukingo kandi tutanazifite kandi uko mbizi mu Banyarwanda benshi, barashaka inkingo. N’ubundi hari inkingo zisanzwe ziriho mu Rwanda, turi mu ba mbere bagiye babona inkingo nyinshi ari iz’imbasa [...] Abanyarwanda turi mu bantu ba mbere ndetse byatumye n’izo ndwara zicika mu Rwanda no kuzitabira cyane cyane inkingo zagiye zihabwa abana ariko n’abakuru.”
Yakomeje avuga ko ikibazo u Rwanda rufite ari “ukubona inkingo zihagije ngo abazishaka bazibone. Ikindi kubigira agahato ko abantu bagomba kubona inkingo byo wenda bizagera igihe bibe ariko bizabanza guturuka no hanze kurusha uko bituruka mu gihugu.”
Perezida Kagame yatanze urugero ku mabwiriza ashyirwaho n’ibihugu bivuga ko umuntu utarikingije Covid-19, atemerewe kubyinjiramo.
Ati “Umunyarwanda utarakingiwe azajyayo ate niba ashaka kujyayo? Ibyo ubwabyo ni byo bizatuma n’Abanyarwanda bitabira urukingo kuko baravuga bati nintanarubona keretse niba nzaguma hano ntazagira aho njya. Ntabwo abo tubafite benshi cyane keretse icyo kibazo nikivuka igihe kindi kizaza ahubwo ubu ikibazo dufite ni uko nta nkingo dufite.”
Kuva muri Werurwe u Rwanda rwatangira gukingira Covid-19 muri Werurwe uyu mwaka, abamaze guhabwa dose ebyiri barenga ibihumbi 890 mu gihe abamaze guhabwa dose imwe barenga miliyoni 1,6.
Intego ihari ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022 byarimba bakarenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!