Kugeza ejo ku itariki 6 Nyakanga hari abarwayi ba Coronavirus bagera ku 15.325 ndetse 67 muri bo bararembye mu gihe mu ntangiriro za Kamena abarembye batageraga no ku 10.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu kigura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, RMS, Harerimana Pie, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye gutumiza ibi byuma atari uko umwuka uhari udahagije ahubwo ari ukwirinda ko hazagira abawubura igihe abandura Covid-19 bakomeje kwiyongera.
Mu kiganiro na The East African yagize ati “Kugeza ubu dufite umwuka uhagije ariko tugiye gutumiza ibindi byuma bikora umwuka […] Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugura ibyo byuma ndetse muri iki cyumweru bizaba byageze mu gihugu.”
“Impamvu twabitumije, niba urugero ibitaro bifite abarwayi ba Coronavirus barembye bikoresha amacupa y’umwuka [cylindre] 200, tugomba kuba dufite nibura andi 300 asaguka yo gukoresha muri ibyo bitaro gusa.”
Mu igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima na RBC ryashyizwe ahagarara ku itariki 23 Nyakanga 2020, rigaragaza ko mu Rwanda hari ibyuma bikora umwuka bigera kuri birindwi bitunganya amacupa y’umwuka hafi 7000 ku kwezi rimwe rifite litiro 50 mu gihe ku munsi hakorwa 230.
Gusa uyu mubare ushobora kurenga aho ku munsi hashobora gukorwa amacupa y’umwuka 335 rimwe rifite litiro 50. Naho mu kwezi hakaba hakorwa umwuka ujya mu macupa 10.800.
Sosiyete zitanga iyi serivisi yo gukora umwuka ni Oxymat, Inmatec, Airsep, Craft na Amico.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo nderabuzima 508, ibitaro by’Uturere 37, iby’Intara bine n’ibindi bitaro bikuru 8.
Harerimana Pie yavuze ko bifuza ko muri buri bitaro haba ibyuma bikora umwuka bihoraho kuko hamwe na hamwe bagenda bahazana amacupa arimo umwuka bavomye ahari ibyo byuma biwukora.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!