Muri raporo ngarukamunsi yo kuri uyu wa Gatanu, Umujyi wa Kigali ni wo wabonetsemo abarwayi benshi (343), naho Bugesera, Kirehe, Nyagatare na Rwamagana nta murwayi wahabonetse.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko abamaze gukira icyo cyorezo ari 26.977 ubariyemo 112 bakize uyu munsi, naho abakirwaye ni 7.637.
Hagaragajwe kandi ko abamaze guhitanwa n’icyorezo bageze kuri 404 kubera babiri biyongereho, mu gihe abarembye babaye 26.
Abaturarwanda 391.625 bamaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus, ibipimo bimaze gufatwa mu mezi 15 imaze igaragaye mu Rwanda byo ni 1.594.197 habariwemo na 10.585 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima haba abakingiwe n’abatarakingiwe, kandi bakirinda guhurira ahantu hafunganye ari benshi kuko byagaragaye ko biha icyuho icyorezo.
25.06.2021 Amakuru Mashya | Update
Abantu 248,358 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 314 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije imiryango y’abagabo babiri b’imyaka 85 (i Kamonyi) na 42 (i Kigali) bitabye Imana pic.twitter.com/YaaJJgMdPh
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 25, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!