Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane, igaragaza ko abantu 135 bashya aribo basanzwemo icyo cyorezo, bituma abamaze kucyandura baba 21 918. Abakize kuri uyu wa Kane ni 126 bituma abamaze gukira baba 20 308
Abakirwaye ni 1302 barimo batanu barembye, mu gihe inkingo zimaze gutangwa ari 348 926.
Uturere two mu Majyepfo turacyari mu twugarijwe cyane kuko nko muri Muhanga habonetse abarwayi 15, Gisagara haboneka 12, Nyaruguru 12 na Huye haboneka 11.
Iyi ntara ni imwe mu zibasiwe cyane muri iyi minsi, bikaba byatumye Minisiteri y’Ubuzima yoherezayo itsinda ryihariye ry’abaganga bafite inshingano zo guhangana n’ubwo bwiyongere bukabije.
01.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 24 witabye Imana i Nyamagabe / Condolences to family of 24 yo woman who passed away in Nyamagabe / Condoléances à la famille d’une femme de 24 ans qui est décédé à Nyamagabe pic.twitter.com/BYevZfPfmL
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 1, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!