Byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo kuva kigeze mu Rwanda ugera kuri 365.
Abantu banduye kuri uyu wa Gatatu ni 114 bituma abamaze kwandura bose baba 27548. Abakize ni 64, bituma abamaze gukira bose baba 26341. Abakirwaye ni 842 barimo batandatu barembye.
Mu barwayi bashya, abenshi babonetse i Kigali kuko habonetse 62 mu gihe i Rubavu havuye 20.
Abantu 238,319 nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa rwa AstraZeneca barimo 824 baruhawe kuri uyu wa Gatatu.
09.06.2021 Amakuru Mashya | Update
Abantu 238,319 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 824 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 54 witabye Imana i Kigali. pic.twitter.com/9lp0z7mwS2
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!