Minisante yagaragaje ko uwishwe na Coronavirus kuri uyu wa Kabiri ari umugore w’imyaka 84 wo mu Mujyi wa Kigali.
Abanduye bashya batumye umubare w’abamaze kwandura bose ungana na 19 111. Umubare w’abamaze gukira bose ni 17 472 naho abamaze gupfa ni 265.
Abakirwaye ni 1374 mu gihe umunani ari bo barembye. Kuva muri Werurwe umwaka ushize, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1 017 029 harimo 4578 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
02.03.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 84 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 84 yo woman who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’une femme de 84 ans qui est décédée à Kigali. pic.twitter.com/Y3VpqEiXys
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 2, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!