Minisante yagaragaje ko uwishwe na Coronavirus kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mata 2021, ari umugabo w’imyaka 80 wo mu Mujyi wa Kigali.
Abanduye bashya batumye umubare w’abamaze kwandura bose ungana na 24.005. Umubare w’abamaze gukira bose ni 22.560 naho abamaze gupfa ni 327.
Abakirwaye ni 1118 mu gihe abarwayi batandatu ari bo barembye. Kuva muri Werurwe umwaka ushize, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1.264.616 harimo 4092 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
20.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 80 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 80 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 80 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/xB2TnYyfKY
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 20, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!