Minisante yagaragaje ko uwishwe na Coronavirus kuri uyu wa Gatatu ari umugore w’imyaka 71 wo mu Mujyi wa Kigali.
Abanduye bashya batumye umubare w’abamaze kwandura bose ungana na 23.672. Umubare w’abamaze gukira bose ni 21.594 naho abamaze gupfa ni 317.
Abakirwaye ni 1761 mu gihe abarwayi barindwi ari bo barembye. Kuva muri Werurwe umwaka ushize, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1.237.120 harimo 6312 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
14.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishij umuryango w’umugore w’imyaka 71 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 71 yo woman who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’une femme de 71 ans qui est décédée à Kigali pic.twitter.com/R4SqRtMeD5
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 14, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!