Mu masaha 24 ashize habonetse abarwayi bashya 45 barimo 21 b’i Kigali, batandatu b’i Kirehe, batanu b’i Rubavu, bane b’i Rusizi, babiri b’i Huye, umwe w’i Gisagara, umwe w’i Muhanga, umwe w’i Kamonyi, umwe w’i Nyamagabe, umwe w’i Ngororero, umwe wo mu Gakenke n’undi w’i Burera.
Abamaze kwandura bahise baba 26.963, naho 74 bakize icyo cyorezo bongera umubare w’abamaze kuyikira baba 25.683.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yavuze ko uyu munsi abantu 34.226 bahawe dose ya kabiri y’urukingo bituma abamaze gukingirwa byuzuye bagera ku 167.686.
Abaturarwanda barakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima. Abaturage bose bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa hand sanitizer.
31.05.2021 Amakuru Mashya | Update
Abantu 167,686 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa #COVID19 barimo 34,226 bayihawe uyu munsi. Gukingira bizakomeza ku munsi w'ejo / Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 77 witabye Imana i Huye. pic.twitter.com/PvAfCLMDmc
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 31, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!