Uwitabye Imana ni w’umugabo w’imyaka 56 wo mu karere ka Huye. Byatumye umubare w’abamaze gupfa kuva icyo cyorezo cyagera mu Rwanda uba 332.
Abantu bashya banduye kuri uyu wa Gatatu batumye abamaze kwandura bose baba 24 888. Hakize abantu 86 bituma abamaze gukira bose baba 23 175. Abakirwaye ni 1381, barimo batatu barembye.
Abamaze gukingirwa ni 349 702 guhera muri Werurwe uyu mwaka. Mu bantu bashya banduye, abarwayi benshi babonetse i Karongi habonetse 17, Bugesera 9, Nyaruguru 7, Gicumbi 7, Huye 6 na Kirehe 6.
28.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 56 witabye Imana i Huye / Condolences to family of 56 yo man who passed away in Huye / Condoléances à la famille d’un homme de 56 ans qui est décédé à Huye pic.twitter.com/OC98AWVOAf
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 28, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!