Itangazo rya Minisante ryerekanye ko uwahitanywe na COVID-19 ari “umugore w’imyaka 85 wo mu Gakenke.’’
Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 86, bangana n’ijanisha rya 1.1%, bakuwe mu bipimo 7.714.
Kuri uyu munsi, abantu bane bashyizwe mu bitaro mu gihe umwe yasezerewe nyuma yo gukira COVID-19. Kugeza uyu munsi, abagera kuri bane ni bo bari kwitabwaho by’umwihariko kuko barembye.
Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere wa COVID-19 yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 2.961.540; mu minsi irindwi ishize gusa abarwayi 716 ni bo basanzwe mu bipimo 75.728.
Kuva ku wa 5 Werurwe 2021 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 1.707.418 bamaze gukingirwa byuzuye [barimo 4.764 bahawe dose ya kabiri uyu munsi] mu gihe 116.927 bahawe dose ya mbere uyu munsi, bituma umubare w’abamaza kuyifata uba 2.738.816.
13.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije umuryango w'umugore witabye Imana / Condolences to family of a woman who passed away / Condoléances à la famille d'une femme qui est décédée pic.twitter.com/JtcaCsPXSx
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 13, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!