Uwitabye Imana ni umugore w’imyaka 76 wo mu karere ka Huye. Ni mu gihe kandi abanduye icyo cyorezo kuri uyu wa Gatanu babaye 99, bituma abamaze kwandura bose baba 26033. Abakize kuri uyu wa Gatanu ni 106 bituma abamaze gukira bose baba 24592.
Abakirwaye ni 1098 barimo umwe urembye.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.
14.05.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 76 witabye Imana i Huye / Condolences to family of 76 yo woman who passed away in Huye / Condoléances à la famille d’une femme de 76 ans qui est décédée à Huye pic.twitter.com/R9f693v1mk
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 14, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!