Itangazo rya Minisante ryerekanye ko kuri uyu munsi, umugabo w’imyaka 37 wo mu Mujyi wa Kigali ari we wishwe na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba 326.
Rikomeza rivuga ko abantu basanganywe Coronavirus ari 46, bakuwe mu bipimo 3605 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 23.934 mu bipimo 1.260.524 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.
Abarwayi bakize biyongereyeho 46, abamaze gukira bagera ku 22.408 mu gihe abakirwaye ari 1.200, barimo batandatu barembye.
Ibikorwa byo gukingira Coronavirus mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, ndetse kugeza ubu hakingiwe 349.702 bahawe inkingo zirimo iza AstraZeneca na Pfizer-BioNTech.
19.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 37 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 37 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 37 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/1Afclpwsim
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 19, 2021
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!