Itangazo rya Minisante ryerekanye ko kuri uyu munsi, umugabo w’imyaka 60 wo mu Mujyi wa Kigali ari we wishwe na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba 315.
Rikomeza rivuga ko abantu basanganywe Coronavirus ari 83, bakuwe mu bipimo 6047 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 23.426 mu bipimo 1.220.068 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.
Abarwayi bakize biyongereyeho 171, abamaze gukira bagera ku 21.243 mu gihe abakirwaye ari 1.868, barimo batanu barembye.
Ibikorwa byo gukingira Coronavirus mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, ndetse kugeza ubu hakingiwe 348.926 bahawe inkingo zirimo iza AstraZeneca na Pfizer-BioNTech.
11.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 60 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 60 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 60 ans qui est décédé à Kigali. pic.twitter.com/uV3lhRv7PA
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 11, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!