Itangazo rya Minisante ryo kuri iki Cyumweru ryerekanye ko umuntu wa 12 wahitanywe na COVID-19 ku butaka bw’u Rwanda ari umubyeyi w’imyaka 71.
Rigira riti "Twihanganishije umuryango w’umubyeyi w’imyaka 71 witabye Imana.’’
Mu barwayi bashya basanganywe ubwandu, 164 ni abo muri Kigali (bapimwe mu masoko ya Kigali), i Rusizi habonetse 29 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), i Rubavu habonetse batanu mu gihe mu Karere ka Huye hakuwe babiri.
Ni ubwa mbere mu Rwanda habonetse umubare munini w’abanduye Coronavirus [abagera kuri 200 bakuwe mu bipimo 6402] mu gihe ku wa 22 Kanama 2020, hari hagaragaye abantu 109 bafite ubwandu.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, abantu 3089 bamaze kuyandura, abamaze gukira ni 1755 barimo umwe wasezerewe mu bitaro kuri uyu wa 23 Kanama 2020.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!