Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, uwishwe na COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus ni umugore w’imyaka 36 wo mu Karere ka Karongi.
Abantu 43 basanganywe COVID-19 bakuwe mu bipimo 8.801 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kugeza kuri uyu munsi, abarwayi bane ni bo barembye, mu gihe umwe ari we winjijwe mu bitaro kugira ngo ajye kwitabwaho by’umwihariko.
Mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 1.914.734, bakingiwe byuzuye ndetse barimo 102.977 bahawe dose ya kabiri uyu munsi mu gihe 3.712.692 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19, barimo na 42.598 bayihawe mu masaha 24 ashize.
26.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije umuryango w'umugore witabye Imana / Condolences to family of a woman who passed away / Condoléances à la famille d'une femme qui est décédée pic.twitter.com/O5LKD5ASOm
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 26, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!