Umurwayi wishwe n’iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus ni umugore w’imyaka 72 wo mu Karere ka Rusizi.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 28 Nzeri 2021, rigaragaza ko mu masaha 24 yashize hafashwe ibipimo 11.269, byabonetsemo abarwayi 208, ijanisha ringana na 1.8%.
Kuri uyu munsi, abarwayi babiri ni bo binjijwe mu bitaro, abarembye ni 11 mu gihe bane ari bo bakize nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje ibikorwa byo gukingira hibandwa cyane ku kubanza abafite ibyago byo kwandura Covid-19 kurusha abandi.
Kugeza ubu abantu 1.652.475 bamaze gukingirwa byuzuye aho bahawe dose zombi [ubariyemo 5.495 bayibonye uyu munsi], mu gihe abahawe urukingo rwa mbere ari 2.878 byatumye umubare wabo ugera kuri 2.107.695.
28.09.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije umuryango w'umugore witabye Imana / Condolences to family of a woman who passed away / Condoléances à la famille d'une femme qui est décédée pic.twitter.com/wivWgc5Van
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 28, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!