Minisante yatangaje ko uwitabye Imana kuri iki Cyumweru ari umubyeyi w’imyaka 76 wo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa 6 Nzeri 2020, abantu 25 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa na Coronavirus mu bipimo 3481 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4374 mu gihe 36 bakize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 2235.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahasanzwe 16 mu bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi,i Rusizi ni bane, i Rubavu ni batatu, Rwamagana ni umwe na Kirehe habonetse umwe.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 439 893, basanzwemo 4374 banduye. Muri bo 2235 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2120 aribo bakiri kwitabwaho.
Minisante itangaza ko ijanisha ku mubare w’abapfa bishwe na COVID-19 riri kuri 0.4% mu gihe abandura bangana na 0.7%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
06.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:16 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Rusizi:4, Rubavu:3, Rwamagana:1, Kirehe:1 pic.twitter.com/GJD6dzPFK9
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 6, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!