Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kabiri ryerekana ko uwitabye Imana ari umuturage w’imyaka 61. Rigira riti “Twihanganishije umuryango w’Umunyarwanda w’imyaka 61 witabye Imana.’’
Kuri uyu wa 25 Kanama 2020, imibare ya Minisante yagaragaje ko abantu 231 basanzwemo COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 6128 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura uba 3537 mu gihe 21 ari bo bayikize, abamaze gusezerwa mu bitaro baba 1806.
Abarwayi bashya bagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu barimo 196 bakuwe muri Kigali mu bapimwe mu masoko, i Rusizi hagaragaye 30 mu bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, Rubavu ni 3 mu Turere twa Huye na Gatsibo buri hose habonetse umwe.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus mu munsi umwe. Umubare munini uheruka wabonetse ku wa 24 Kanama 2020 ubwo abantu 217 basanganwaga ubwandu bw’iki cyorezo cyugarije Isi.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 24 005 395 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 821 570 yahitanye mu gihe 16 485 289 bamaze kuyikira.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
25.08.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:196 (bapimwe mu masoko ya Kigali/mass testing in Kigali markets), Rusizi:30 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Rubavu:3, Huye:1, Gatsibo:1 pic.twitter.com/RvUlR94uJ1
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 25, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!