Itangazo rya Minisante rivuga ko uwitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, ari umubyeyi w’imyaka 81.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2020 kandi abantu 70 nibo basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa na Coronavirus mu bipimo 5159 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 3742 mu gihe batatu bakize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 1866.
Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali ahakuwe 54 mu bapimwe mu masoko, i Rusizi ni barindwi, Nyamasheke ni batatu, Rubavu ni batatu, i Kirehe ni babiri mu gihe i Musanze habonetse umwe.
Kuri ubu mu bitaro bivurirwamo abarwayi ba Coronavirus harimo 1860 bari kwitabwaho n’abaganga umunsi ku wundi.
Minisante yagaragaje ko ‘‘Ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.4%, mu gihe iry’abandura ari 1.4%.’’
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, aheruka gutangaza ko mu gihe hatafatwa ingamba mu minsi 30 iri imbere, u Rwanda rushobora gupfusha abantu nka 25.
Yagize ati ‘‘Dufite abarwayi barindwi bari mu nzu z’indembe barimo n’ufite imyaka 22.’’
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 24 858 478 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 839 702 yahitanye mu gihe 17 224 457 bamaze kuyikira.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
28.08.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:54 (bapimwe mu masoko ya Kigali/Kigali market cluster), Rusizi:7, Nyamasheke:3, Rubavu:3, Kirehe:2, Musanze:1
Twihanganishije umuryango w’umubyeyi w’imyaka 81 witabye Imana/Condolences to family of 81yo Rwandan who passed away pic.twitter.com/ZBUaTB3mep
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 28, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!